26/12/2023
Abantu kuba dukunda Imana ni byiza. Kuba twigisha iby'Imana nabyo ni byiza. Ariko abo twigisha nabo bari bakwiye kujya bashishoza bakamenya niba ibyo babwirwa ari ukuri cyangwa ibinyoma.
Ikigutangaza uwize n'utize bose usanga bayoborwa buhumyi ari nta numwe ushobora kwibaza ati se ibi mbwirwa nibyo cyangwa sibyo.
Ubu muri Kenya hamaze gutabururwa abantu bagera kuri 95 bagiye gusenga biyicisha inzara kugirango Imana izabajyane mu Ijuru. Aho babikuye muri Biblya simpazi.
Leta se yo wayirenganya?
Usanga muri abo biyicisha inzara n'abayobozi barimo. Njye byaranyobeye imyigishirize iri hanze aha uburyo igenda igafata abantu ikababuza gutekereza.
Abo bayobozi bamadini kandi usanga bafite ikintu cyo gutera ubwoba abantu kugeza ubwo bababwira ko mu gatambaro k'umweru harimo agakiza.
Cyangwa bakavoma amazi bakababwira ko harimo umugisha. Abandi bakababwira ko bazanye amavuta bavanye muri Israel harimo umugisha.
Mujya mwumva abiturikirizaho ibisasu ngo bakunde bajye mu Ijuru. Abandi bakabambwa kumusaraba nkuko Yesu yabambwe. Abandi bakamara iminsi 40 batarya ngo bari mu butayu.
Nibindi byinshi mujya mwumva. Yewe, ni byinshi pe.
Ushobora gusanga hari abaseka bariya biyicishije inzara kandi nabo hari ibyo bakora bijya gusa nabyo.
Wowese iyo bagutera amazi ngo ni umugisha ukabyemera, ugasigwa amavuta ngo ni umugisha, ugahagarara imbere y'ikibumbano ukagisenga ngo kiguhe umugisha, urumva hari itandukaniro koko?
Mujye musoma Biblya, mwisomere mwirinde amasega aryana ari hanze aha. Abenshi bagamije indonke ntabwo ari agakiza bashaka.
Ikibazo niyo wabahonda ka jana ntibashobora kumva ahubwo bavuga ko urimo urwanya umurimo w'Imana. Ndimo ndabagira inama yo kwezwa kuko utejejwe atazabona IMANA abantu bajya munsengero bakajya mubutayu, kurusumo mumazi ndetse no mubuvumo bakagira umwete wo kujya ahahantu kugirango IMANA igusubize ihaze irari ryawe ry'iby'isi nyamara utejejwe utanafite umwete wo gushaka kwezwa ntabwo wabona IMANA ahubwo uhura nimyika izerera mukirere, nawe uti mfite amasezerano y'IMANA kandi uri mu bushukanyi urindirijwe gucirwaho iteka, gusenga kumunyabyaha ni ikizira mu maso y'IMANA ariko gusenga ku mukiranutsi kugira inyungu nyinsi iyo abikoraranye umeete. rero niba uri umunyabyaha ugakoresha umwuka wawe agahato satani azakwihishurira. 2abatesalonike2:10
n’ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe.
11.
Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma,
12.
kugira ngo abatizeye iby’ukuri bose bakishimira gukiranirwa, bacirwe ho iteka. UFITE UGUTWI NIYUMVE
Call now to connect with business.