18/11/2023
Yesu Ashimwe Bakristo namwe abizera bo mu bice bitari bimwe by'igihugu!
Imana Ihamagara Yeremia:Yaramubwiye ati:Yewe Yeremiya wee,nakumenye utaraba urusoro mu nda ya nyoko ,ndagutoranya ndakweza nkugira umuhanuzi ngo uhanurire amaganga yose.
Reka mvuge ku kigendanye no Gutoranywa Ukerezwa Umurimo w'Imana:
Hari Ukuba Umuyobozi w'Ishyirahamwe rishingiye ku myizerere ukagirango ni Ukuba Umukozi w'Imana.Hari no gushinga Itorero Kubera ko Imana yabikubwiye ikanabigushyigikiramo.
Hari Uguhamagarirwa gukorera Imana Ikakwemera nkaho uri Microphone ngo Ijwi ryawe rirangururire mu matwi yabo ibyo Imana Yakunyujijemo ngo ubyamamaze.
Reka Mbaze:ADEPR ni Itorero cg ni Ishyirahamwe(Association)?
Ubuyobozi bw'Itorero rya Kristo Yesu butandukanye
n'Ubuyobozi bw'ingoma z'ibihugu.
Urugero:Yohana Umubatiza Yigishaga abantu ababwira ati:Muhindukire muve mu byaha mubatizwe! Abantu barizeraga bakihana bakatura ibyaha bakabatizwa,Ni naho Yabonye benshi bamusanga ngo ababatize,ati:Ninde wababuriye ngo muhunge Umujinya Uzatera ?
Yesu yumvise ibyo kubatizwa nawe araza Yohana aramubatiza,ati: Reka mbikore kugirango nsohoze gukiranuka kose!Aha niho Yohana yakomeje ababwira ati:Inyuma Yanjye hari Undusha ubushobozi Uwo sinanabasha gupfundura udushumi twa Rugabire ze(Sandals).Uwo Naza azababatirisha Umwuka n'Umuriro.
Yesu Kristo atangira Umurimo yigishaga akangurira abantu ko Bizera bagakizwa
Icyakora abamwizeye bose Yabahaye ububasha n'ubutware n'Ubushobozi bwo kwitwa Abana b'Imana.Kandi koko ni Ko Turi twe Abamwizeye.
Ubwo yagendagendaga Yageze aho ababwira ati:Ubwami bw'Imana buri Muri mwe.
Abo Muri Yerusalemu mu Midugudu yaho yagiye agera bagiye bamushidikanyaho.Impamvu ntibari bazi Ubushobozi n'Ubutware Yahahweho Isezerano Ataravuka!
Yavuzweho akiri Munda ati:Azitwa Prince:Umwami w'Amahoro,Igitangaza,Immanuel:Imana iri kumwe natwe,Azabana natwe,ninaho mu Byahishuwe havuga ngo Dore Ihema ry'Imana riding hamwe nabantu ,izaturana nabo ,izaba Imana yabo,Izakorana nabo izagendera muri bo(Uwo ni Yesu Kristo wahanuwe)
Kandi na Yesaya yamuvuzeho ati:Umwuka w'Uwiteka Imana Ari Muri Jye,yantumye ngo mbwirize abantu Ubutumwa bwiza,mvure abafite imvune mu mitima,ntangarize abari munzu y'Imbohe Umwaka w'Imbabazi.
Ariko Abami b'Ingoma za Politiki z'ibihugu baramubonye bo bamutekereza nk'Umuntu usanzwe nyamara Yabarebaga mu bitekerezo ko bafite 1/2 cy'ibitekerezo kuri Politiki y'Ubwami bw'Ubutumwa bwe,kuko bari baziko ari gushaka kwigira(Kwiyita Umwaami uzabimuura ku ngoma zabo za Politiki akaba ariwe Wima Akaba Umwami.Nyaamara We yababwiraga ibirenze Ubwenge bwabo.Yavugaka ko Abantu bakwiye Kumwizera mu Mitima yabo Akababera Ibyiringiro,Umwami w'Amahoro wo Mu Mitima yabo kuko ariwe Ugarura Ibyiringiro mu Mitima y'Abihebye n'Abababaye.
Uyu Munsi Abantu bamwe baracyashidikanya kuri Kristo ngo Bategereje Undi Messiah utari Kristo.
Impamvu Dawidi yakomeraga akagwiza imbaraga ,kurusha abandi nka ba Sawuli na Goliath ni Iyihe?
Ni Uko Yagwiza Imbaraga z'Umutima aho kugwiza Imbaraga z'Imitwe y'Ingabo.
Yagwizaga kwizera Imbaraga z'Imana y'Imyambaraga ya Isirayeli kurusha gutoza imitwe y'ingabo nyinnshi mu nzira za Politiki.
Ikizere cyawe nugihanga kuri Yesu Kristo ,ntakabuza uzahirwa mu Rugendo rwawe.
Ariko ikizere cyawe nugikura kuri Kristo ,ukiringira izindi mbaraga zabakomeye cg z'ibigirwamana Uzacogora mu rugendo rwawe.
Hahirwa Abiringira Uwiteka ,Uwiteka nawe Akababera ibyiringiro.
Nasanze kubaha Uwiteka Ugakora Ibyo gukiranuka aribwo bwenge.
Nasanze Imana ishobora byose no mu bushomeri yabugukuramo.
Nasanze Imana ishobora byose no Muri gereza yagusohoramo ugataha utaburanye.
Nasanze Imana no Mugihe cy'Inzara yaguha ibyo kurya ukabaho
Nasanze Imana ishobora byose na Minerval(School fees)yayikwishyurira utabigizemo uruhare.
Nasanze Imana ishobora byose no Mugihe Urugo rwawe ubona byanze ibasha kugaruramo ihumure.
Nasanze Imana ihagarika na Gatanya igihe wabonaga ariwo mwanzuro wari usigaye gufatirwa.
Nasanze Imana yubukura Dossiye abacamanza bubitse ikayivangamo urubanza rukarangira neza.
Ndabona hari abari bahagaze mu nshingano babona ibintu bisa nahobirangiye Imana yongeye kubagarukira ngo ni muhumure ibirimo.
Amahoro y'Imana Abe muri Mwe Amen
Niba hari Icyo wabwira Imana ni Karibu Imana Ibane nawe Amen!
Tel:+250785490822 Nitwa Patrick Niyodusenga
ALLELUYA