Agakiza Tv

Agakiza Tv Tuguhaye ikaze ku rubuga rwa Facebook rwa Desire Habyarimana. Umwana w' umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari kizimiye Luka 19:10

Mu muhamagaro we ibikorwa akora harimo :
•Kwigisha ijambo ry’Imana
•Isanamitima
•Kubaka umuryango
•Amahugurwa
•Gusengera ibyifuzo ku buntu

09/08/2026

Impamvu ituma tubingingira guhunga icyaha nuko icyaha ari imbuto umuntu abiba akazayisarura n’abazamukomokaho.

Ni byiza ko twibaza ngo “ese ndikubiba imbuto imeze gute” kuko iyo habayeho kubiba habaho no gusarura.


06/08/2026

Iyo abantu bishyize hamwe; nubwo baba badakijijwe umugisha ubazaho, kuko “kuba umwe” ni ihame ry’Ubwami bw’Imana.


Gutura mu mugambi w'Imana by Pastor DesireWibuke gusangiza incuti zawe iyi nyigisho uzaba ukoreye umugisha
06/08/2026

Gutura mu mugambi w'Imana by Pastor Desire
Wibuke gusangiza incuti zawe iyi nyigisho uzaba ukoreye umugisha

Tuguhaye ikaze kuri AGAKIZA TV umuyoboro wa YouTube washinzwe na De...

04/08/2026

Kubaka urugo si igikorwa cyo kubanza kugerageza ko bizemera cyangwa bitazemera.

Ni igikorwa abifuza kubana bakwiye gutekerezaho no kwitegura bihagije kuko gisaba kwiyemeza buri munsi na buri mwanya.


02/08/2026

Reka nkubwire uburyo bwiza bwo kumenya Bibiliya bwakorohera kandi bukagufasha.


Ncuti zanjye nkunda! Mbahaye ikaze mu kwezi kwa 8, kuzababere:• Umugisha kuruta andi mezi,• Uwiteka azahire imigambi yan...
01/08/2026

Ncuti zanjye nkunda! Mbahaye ikaze mu kwezi kwa 8, kuzababere:

• Umugisha kuruta andi mezi,
• Uwiteka azahire imigambi yanyu yose,
• Azayobore ibyemezo muzafata,
• Akingure imiryango ikinze,
• Ahe umugisha imirimo y’amaboko yanyu,
• Inzitizi zizavemo amahirwe mashya,
• Muzabere umugisha abandi.

Mugire ukwezi kwa 8 kuzuye ubuntu, amahoro, ibyishimo, ibyiringiro n’imigisha y’Imana. Amen!

Pastor Desire@agakiza tv

31/07/2026

::: Ingaruka zo kumenyera ibintu by’Imana ziraremereye cyane! Ndakwinginze uzamenye Imana ariko uzirinde kuyimenyera no kumenyera ibyayo.

Kubaho kw’Imana no kuyubaha bikwiye kugaruka mu bantu bayo, icyubahiro cyayo kikaganza muri twe. Imana yifuza kuba muri twe kuko ni wo munezero wayo.


2007 - 2026] Imyaka 19 iruzuye nakiriye inshingano yo kuba umushumba uragira umukumbi w’Umwami Yesu Kristo.Ndashima Iman...
29/07/2026

2007 - 2026] Imyaka 19 iruzuye nakiriye inshingano yo kuba umushumba uragira umukumbi w’Umwami Yesu Kristo.

Ndashima Imana yabonye ko ndi uwo kwizerwa ikangabira umurimo wayo. Yagendanye nanjye mu ngendo nyinshi z’ivugabutumwa, yasubije intege mu bugingo bwanjye.

Kuva umunsi nitaba umuhamagaro wayo kugeza ubu ntacyo nayiburanye, yambereye byose muri byose.

Ni umurimo utoroshye; usaba ubwitange, urukundo no kwihangana ariko kuko dushobozwa byose na nyirawo (Kristo Yesu) uduha imbaraga, ibikomeye abihindura ibyoroshye tugatambuka.

Ikinezeza umutima wanjye kurusha ibindi ni ukubona umuntu (n’iyo yaba umwe) yemeye kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza akamwegurira ubuzima bwe!

Nshimira cyane umuryango wanjye wakomeje kunshyigikira, na buri muntu wese wambaye hafi, akansengera, akampugura, akangira inama, akemera kugendana nanjye uru rugendo.

Muri umugisha kuri njye no mu Bwami bw’Imana!

29/07/2026

Indangagaciro yonyine izadufasha kuba mu isi y’ikinyoma ni ukuba abanyakuri muri buri kintu cyose.


27/07/2026

Mu musaraba harimo imbaraga zimira izindi mbaraga.


Address

Kicukiro

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Agakiza Tv posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Place Of Worship

Send a message to Agakiza Tv:

Shortcuts

Share