Mariage Don de Dieu/RWANDA

Mariage Don de Dieu/RWANDA Mariage Don de Dieu (MDD) ni Umuryango mpuzamahanga wa Gikristu w'Ivugabutumwa. Dukorana n'abakristu n'amadini yemera Yezu Kristu nk'umwami n'umukiza.

12/05/2017

*UZIRINDE KWIBAGIRWA*
"Numara kurya ugahaga, ukamara kubaka amazu meza ukayabamo,
inka zawe n'imikumbi yawe, n'ifeza zawe n'izahabu zawe n'ibyo ufite byose bikaba bigwiriye,
uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y'uburetwa,
ikakuyobora inzira ica muri bwa butayu bunini buteye ubwoba, burimo inzoka z'ubusagwe butwika na sikorupiyo, n'ubutaka bugwengeye butarimo amazi, ikagukurira amazi mu gitare kirushaho gukomera,
ikakugaburirira manu mu butayu, iyo ba sekuruza banyu batigeze kumenya, kugira ngo igucishe bugufi, ikugerageze ibone uko izakugirira neza ku iherezo ryawe.
*Uzirinde we kwibwira uti"Imbaraga zanjye n'amaboko yanjye ni byo byampesheje ubu butunzi."*" (Gutegeka Kwa Kabiri 8:12-17)
Imana yakoze ibikomeye mu buzima bwa buri umwe wese ushoboye gusoma iri jambo kandi turabyibuka uko bingana. Uhereye kuko turi bazima, tugihumeka none, ugasubira inyuma mu buzima bwose wanyuzemo. Ntibyari imbaraga cg gukomera kwawe ahubwo byose ni Imana yabikoze kandi iracyakora.
Iragusezeranya ibyiza niba ugumye mu mwanya wayo neza. Ariko *uzirinde kwibagirwa* ngo wiyumvire ko ari we wabyishoboje.
Ubuzima bwiza ushaka irabuzi, amafaranga ukeneye irayazi, hari nibyo utamenya ko ubikeneye ariko yo irabizi byose ku murongo kandi yiteguye kubiguha uko byakabaye byose niba ugumye mu murongo yaguhaye.
Uzirinde gusa ntuzibagirwe ko iyabiguhaye ari iyo Kwizerwa ibintu n'abantu bihari cg bidahari.
Imana iduhane umugisha. Amen!

08/05/2017

1Ndagutongerera mu maso y'Imana no mu ya Kristo Yesu uzacira ho iteka abazima n'abapfuye, ubwo azaboneka aje kwima ingoma ye.2 Ubwirize abantu ijambo ry'Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye,uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha,3kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n'irari ryabo, 4kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y'ibinyoma.
5Ariko wowe ho wirinde muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo w'umubwirizabutumwa bwiza, usohoze umurimo wawe wo kugabura iby'Imana. 2Tim. 4:1-5

12/04/2017

Pourquoi toujours douter de la Parole de Dieu? Pourquoi pas mettre en doute les mensonges du diable? Pourquoi pas avoir des doutes sur tes doutes et décider de croire et faire confiance à Jésus? Si tu le faites, tu va bientôt recevoir une aide céleste de l'Esprit Saint. La foi déplace les montagnes qui ont été créé par les doutes. Que ta journée soit bénie. REINHARD BONNKE

08/04/2017

Address

RAB
Huye
138

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Mariage Don de Dieu/RWANDA posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share