21/12/2016
NOHELI cyangwa CHRISTMAS IFITANYE SANO KI NO KUVUKA KWA YESU?
Uyu munsi mukuru kera wahoze wizihizwa n’abapagani. Bari basanzwe bwizihiza ku itariki ya 25/12, ari umunsi mukuru w’imana zuba (le dieu soleil). Soma Ezekieli 8:14-16; Yeremiya 14:15-19Kubahiriza itariki ya 25/12 nk’umunsi wo kuvuka wa Yesu, ni kimwe mu binyoma byo mu minsi y’imperuka, nk’uko byahanuwe ngo « …kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo, kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma. » (2Timoteyo 4:3-4)
Naho muri Luka 1:24-26 haratubwira ngo « …Bukeye umugore we Elizabeti asama inda, abihisha amezi atanu … Mu kwezi kwa gatandatu, marayika Gaburiyeli atumwa n’Imana mu mudugudu w’i Galilaya witwa i Nazareti… ». Mbese ko malaika yasanze Mariya akamubwira ngo azasama inda, ntiyamubwiye ngo « usamye inda », ngo wenda duhere ubwo tubara, kandi twemere ko Yesu yavukiye igihe kingana n’icy’abandi bana (amezi 9).Niba marayika Gaburiyeli yarasanze Mariya mu kwezi kwa 6, amadini akavuga ko yavutse mu kwa 12, babivanye he?
Mu ijambo Musenyeri Jean-Paul Jaeger, umushumba wa Doyosezi ya Arras mu Bufaransa yavuze ku wa 16 Ukubboza 2004, ko impamvu Kiliziya Gatolika yahisemo kwizihizaivuka ry’Umucunguzi w’isi ku itariki ihurirana n’iminsi mikuru abantu ba kera bizihizagaho imboneka z’izuba ari uburyo bwo guhuza ibyakera abantu bataramenya umucunguzi n’igihe yari amaze kugerera ku isi aje kuyikiza.
Mu gitabo Encyclopédie catholique, ku ngingo ivuga ngo « Christmas » (Noheli), dusangamo aya magambo : « Noheli si umwe mu minsi mikuru yashyizweho n’Itorero rya mbere, ahubwo ni umunsi mukuru ukomoka mu bapagani ».
DORE AHO UYU MUNSI WAVUYE
TAMUZI(TAMMUZ) yari umuhingu wa NIMURODI (Ni**od), wabayeho kera mu gihe cyakurikiye umwuzure wo ku bwa Nowa. Nimurodi uwo ni mwene Kushi, Kushi na Hamu bakaba bene Nowa (Itangiriro 10:6-10). Uwo ni we watangije Babuloni, ari na wubakishije umunara w’i Babeli (Tour de Babel), ni yo yagiye irimbura amahanga ikanabohera abatuye isi mu bishuko no mu buyobe. Nimurodi ni we watangije Niniwe n’indi midugudu. Ijambo Nimurodi mu Giheburayo rikomoka ku ijambo Marad, risobanura ngo “uwigometse”. Ni koko, Nimurodi yarwanyije Imana cyane ndetse we ubwe yigira imana (Itang.1:28).
Imana iti “Mugwire mwuzure isi”; Nimurodi ati “Mureke twiyubakire umudugudu n’inzu y’amatafari ndende igere ku ijuru twe gutatanira gukwira mu isi yose.” (Itang.11:4).Nimurodi yari mubi bikabije, dore ibindi yakoze: yacyuye nyina Semiramisi aba nyina n’umugore we. Nyuma yaje gupfa urumutunguye, wa mugore we akaba na nyina atangira kwamamaza inkuru z’ibinyoma avuga ko Nimurodi ariho mu buryo bw’Umwuka (en tant que être spiritual), ko yimukiye mu zuba akaba yarabaye imana zuba(sun god) bakaba bakiriye kumuramya binyuze mu zuba.
Tamuzi niwe mwana wenyine Nimurodi yabyaye kandi yavutse kuwa 25 Ukuboza. T amuzi yabaye umwami ukomeye nka se kandi yakoraga ibyangwa n'Uwiteka nkawe.
Tamuzi yishwe n'ingurube y'ishyamba, nyuma umwamikazi ishtar ategeka ko Tamuzi agomba kujya asengwa nk'umwana w'imana zuba(Nimurodi)
kuko nyuma y'urupfu rwa Nimurodi umugore we Semiramisi (Akaba na Nyina) Yerekanye ishami ryashibutse ku gishyitsi cyumye avuga ko byabaye mu ijoro, kandi ko ari igihamya n’ikimenyetso yuko Nimurodi ariho. Buri munsi mukuru wo kwibuka Nimurodi ngo nyina we (umugore we) yazaga gusura icyo giti, maze bakahashyira amaturo, uko ni ko uwo mugore yabeshyaga.
Nyuma y'urupfu rwa tauzi rero nibwo Ishtar yubatse ikinyoma gishingiye ku bupagani cyo kwibuka no kuramya Tamuzi tariki ya 25/12 buri mwaka. Aho ni na ho Noheli ifite inkomoko.
Mu idini ya gipagani kuva cyera basengaga Nimurodi, Tamuzi na Umwamikazi Ishtar mu butatu (NIMURODI=IZUBA, TAMUZI=INYENYERI NA ISHTAR=UKWEZI) kuva icyo gihe basenganga ku cyumweru(Sunday) ndetse izina EASTER=Pasika rikomoka kuri Ishtar. Hanyuma kuwa 25 ukuboza hakizihizwa umunsi mukuru wo guterekera Nimurodi, Tamuzi na Ishtar, niba mwakurikiranye TAMUZI niyo tariki yavutseho.
ibya Nimurodi bihindura isura.Uko ni ko Noheli yinjiye mu bakristo ivuye mu bapagani. Twagombye kuyita irindi zina, ariko ntibyayibuza kuba umunsi mukuru wa gipagani wo gusenga imana-zuba, nta cyahindutse,Keretse izina gusa.
kandi uyu munsi wizihizwaga imyaka myinshi mbere yuko Yesu avuka.
bagiraga ibirori bagategura amashami y'ibiti aribyo ubu bita Christmas tree, ariko reba icyo Bibiliya ibivugaho muri Yeremiya 10:3-5 ( 3.Imigenzo y’abo bantu ni ubusa, kuko umuntu aca igiti cyo mu ishyamba, ari wo murimo w’amaboko y’umubaji akoresha intorezo. 4.Babirimbisha ifeza n’izahabu, bagateraho imisumari bakayishimangiza inyundo kugira ngo bitajegajega.5.Bimeze nk’igiti cy’umukindo kigororotse ntibivuga, bigomba guterurwa kuko bitabasha kwigenza. Ntimukabitinye kuko ari nta cyo bibasha gutwara, ari ikibi ari n’icyiza.”)
Ibi ni ubupagani nkuko Bibiliya ibihamya.
uzasanga ibyo biti "Christmas tree" babitakaho inyenyeri ndetse n'ukwezi, benshi babiramya batazi ibyo bakora kubera kugendera mu kigare. abandi bagerageza gushyiraho ibishushanyo by'abamalayika ariko mwibuke ko satani ajya yigira malayika w'umucyo.
2 Corinth 11:14
Tariki ya 25/12 igihe cyose hizihizwa ivuka ry'imana zuba, ahagana muri 324 nyuma y'ivuka rya Kristo nibwo umwami w'abami w'umuroma YUSITINIYANI (Roman Emperor Justinian) yategetse ko uyu munsi wizihizwa bya gikirisitu atanga n'ikiruhuko kandi imihango yakorwaga n'abanyababuloni niyo yashingiweho cyane.
Pawulo atubwira impungenge ibi biteye: 2korinto11:3-4
Ariko ndatinya yuko nk’uko ya nzoka yohesheje Eva uburyarya bwayo, ko ari na ko intekerezo zanyu zayobywa mukareka gutungana no kubonera bya Kristo,
4.kuko iyo haje umuntu ubabwira Yesu wundi tutababwiye, mukakira undi mwuka mutakiriye mbere, cyangwa ubundi butumwa mutemeye mumwihanganira mubikunze, ariko jye ko mutanyihanganira,
Nuko rero gusenga Ku cyumweru, Kwizihiza Noheli Saint Valentin Pasika n'ibindi.... ntaho bihuriye na YESU ahubwo bifite ibisobanuro bya gipagani byazanywe n'ubukiristo bukomoka kuri Gatulika y' iRoma bukorera mu butware bwa Satani bwitirira ibyanditswe byera iyi minsi Mikuru kugirango buyobye abantu.
Niba ufite kwizera ukayoborwa n'ibyanditswe byera ntaho ukwiriye guhurira n'ibi,
NUKO NIMWUMVIRE UYU MUBURO UGIRA UTI:'' Numva irindi jwi rivugira mu ijuru riti “Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo. Ibyahishuwe18:4
MURAKOZE,
NIMBONA AGANYA NDAZA NO KUBABWIRA NONEHO INKOMOKO Y'IZINA CHRISTMAS MWUMVE KO NTAHO BIHURIYE NO KUVUKA KWA YESU.
UWITEKA ABAHIRE!
ibitabo: Catholic Ecyclopedia
The Mass In Slow Motion
The Book of Jasher
Bibiliya Yera
Jesus is not honored in paganism ways of worship, but He is only honored in obedience to God's commandments. This is the time for us to be separated with the world, James 2:4)